JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE – Haba Amategeko Mu Isanzure Lyrics
JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE – Haba Amategeko Mu Isanzure Lyrics. Rero,
Mu isanzure iriya ejuru
Hariyo amategeko
Hariyo amabwiriza
Atajya ajegajega
Cyangwa ngo ahindagurwe
Nk’aya ashyirarwaho n’abantu
Ni ho ibisubizo bihanitse bihunitse
Ni ho hasubiza ibitekerezo n’ibyifuzo byawe
Rero,
Iyo ubyirutse ufite intego mu buzima
Ukayiyumvamo cyane,
Uko ugana ejuru
Ukayigira intumbero,
Yawe ihoraho
Ugashyiramo akabaraga kandi
Ntihaburemo ikirungo cyo kwiyizera
Isanzure rirasubiza
Iyo walipangiye
Rero,
Kuva wifitemo urukundo mu buzima
Ukajya uruhaho buri wese
Udatoranije abo uruhata
Rukugarukira mu bwinshi
Ukagira inshuti zirukwiye,
Kuko ibiganza bitanga
Ni na byo bihora byakira bidahwema
Isanzure ni ko rikora
Ibikubamo ni byo rikoherereza
Rero,
Iyo wihagazeho mu buzima
Ugashinjagira nk’isheja
Ugatambuka nk’intore
Ugaharanira kuba intangarugero
Ugatega amatwi aho kwivuga
Ukabima amatwi abakogeza
Ukasarura aho wahinze aho gusa
Ukirinda gucabiranya na byo
Ukagira gahunda mu buzima
Ukaba umunyakuri Honneteté
Biguhesha imigisha myinshi
Bikaguhesha icyubahiro
Amategeko ni uko yubatse
Iriya ejuru mu Isanzure
Isanzure rirahemba
Kandi rikagaya cyane
Rero,
Kuva wiyimitsemo urwango mu buzima bwawe
Ukarubiba aho unyuze hose
Ukarutoza ababyiruka
Ugahora wumva ko uli igitambo
Ngo amabi yose ni rubanda
Bugukururira imyuka mibi cyane
N’abakwanga bitali ngombwa
Kuko, Amategeko ni uko yubatse
Iriya ejuru mu Isanzure
Isanzure rirahemba
Kandi rikanahora
Rero,
Iyo inegura abafite inenge
Kandi batihamagariye
Uti dore icyo kinyendaro
Uti se yari umucuraguzi
Uti dore uwo nyamweru
Uti ni ikiburabwenge
Uti ntagira ababyeyi
Uti ni umutinganyi na we
Uti ntiyamenye se !!!!!!
Mu isanzure,
Hariyo amategeko ndakuka
Ahana abasuzugura ibizira
Acubya abafite ubwibone
Ahemba abagiraneza
Adukorera umuti w’inzozi
Ibyifuzo n’ibitekerezo
Bigashyira bigashyika
Kuko, Amategeko ni uko yubatse
Iriya ejuru mu Isanzure
Tekerereza byiza
Kandi uvuge byiza gusa gusa
Nurora ubone ibyiza
Kandi wumve ibyiza gusa gusa
Ntiwihimbire abanzi
Inzigo ntigutobere ubuzima
Sohoka mu mwijima
Urwango ntirukakuvangavangire
Ineza uyihe ikaze ,
Umunezero uzayiherekeza
N’imishinga myiza
Umudendezo n’urukundo
Kuko, Amategeko ni uko yubatse
Iriya ejuru mu Isanzure
Amategeko ni uko yubatse
Iriya ejuru mu Isanzure